Bishobora kugutungura uramutse unyujije amaso ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Youtube, kuko usanga urutonde rw'abahanzi batanu bakurikirwa cyane, harimo babiri batamaze nibura imyaka ine mu rugendo rw'umuziki. Ariko kandi ushingiye ku isi y'ikoranabuhanga, aho amahitamo ari mu biganza bya buri wese ntiwatungurwa!
Bamwe mu bahanzi bumvikanisha ko umubare w'abantu babakurikira
bawufata nk'Isi yabo, kuko bashobora kuganira umunsi ku munsi, kandi ibihangano
bashyiraho bakaba aba mbere babanza kubireba mbere y'abandi. Ku zindi mbuga
bizwi nko gukora 'Subscribe' cyangwa se 'Follow' ku buryo amakuru y'umuntu wikundira
uyabona mbere y'abandi.
Iyo unyujije amaso mu bahanzi batanu ba mbere bakurikirwa
cyane ku rubuga rwa Youtube, ubona ko babiri muri ari abahanzi batamaze igihe
kinini. Ariko kandi ni urutonde ruriho abahanzi babiri bamaze imyaka irenga 15
mu muziki, n'undi umwe umaze imyaka 10 mu muziki.
By'umwihariko kugira umubare munini w'abakurikira ibikorwa
byabo ku rubuga rwa Youtube cyangwa se 'Subscribers' bisaba imibare myinshi
irimo no kuba watanga amafaranga umubare w'abagukurikira ukazamuka. Ni nako bigenda
kuri 'Views' kuko hari abantu bishyura umubare w'abarebye ibikorwa byabo
ukazamuka umunsi ku munsi.
Ariko hari abavuga ko bitaramba, kuko imibare myinshi iba itari
iy'ukuri. InyaRwanda yakoze urutonde rw'abahanzi batanu bafite aba
'Subscribers' benshi ku rubuga rwa Youtube mu rwego rwo kugaragaza uburyo buri
wese agenda ashyira imbaraga mu bikorwa bye hagamijwe iterambere rye.
Ushingiye ku mibare buri umwe afite, ubona ko uko ari batanu
bafite isi ituwe n’abantu barenga Miliyoni 2,923,000.
Umuhanzi w'umunyarwanda ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe
za Amerika, Ngabo Medard Jorbert wamamaye nka Meddy niwe uri ku mwanya wa mbere,
aho afite aba 'Subscribers' barenga Miliyoni 1.3 bakurikira ibikorwa bye.
Bigaragara ko shene ye yayifunguye ku wa 17 Gicurasi 2013,
aho amaze gushyiraho ibihangano 63, bimaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni
273. Youtube ye yanditse muri Amerika, kandi yayihuje n'izindi mbuga zirimo nka
Spotify, Instagram. Twitter, Facebook, Apple n'izindi.
Akurikiwe na Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie uri
ku mwanya wa Kabiri. Uyu mugabo w'i Kanombe akurikirwa n'abantu barenga
ibihumbi 610 ku rubuga rwa Youtube. Bivuze ko Meddy amurusha aba-Subscribers
ibihumbi 690,000.
Shene ye yafunguwe ku wa 19 Werurwe 2015, yandikwa mu Rwanda.
Kandi imaze kujyaho ibihangano 137, bimaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni
85.
Unyujije amaso kuri Youtube ye ubona ko yayihujeho n'izindi
mbuga ze zirimo na Instagram, X, Facebook, Snapchat n'izindi.
Rukundo Christian Nsengimana wamamaye nka Chriss Eazy niwe
uri ku mwanya wa Gatatu mu bahanzi bakurikirwa cyane ku rubuga rwa Youtube. Uyu
musore wo muri Giti Business Group, afite aba 'Subscribers' ibihumbi 359.
Yafunguye iyi shene, ku wa 26 Nyakanga 2017 ayandikisha muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Amaze gushyiraho ibihango 19, bimaze kurebwa n'abantu
barenga Miliyoni 32, 981,798.
Uyu musore akora umuziki wubakiye ku njyana ya Afrobeat, RnB,
Pop, AfroPop n'ibindi. Bigaragara ko shene ye yayihuje n'izindi mbuga zirimo
Audiomack, Tik Tok, X, n'izindi.
Ku mwanya wa Kane harimo umuhanzi Juno Kizigenza uherutse
gushyira ku isoko Album ye ya mbere yise 'Yaraje'. Uyu musore ku rubuga rwa
Youtube afite aba-Subscribers ibihumbi 337.
Ni shene bigaragara ko yafunguye ku wa 16 Ukwakira 2019,
ikaba iriho ibihango 90 bimaze kurebwa n'abantu Miliyoni 29,625,619.
Youtube ye yayandikije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,
kandi yayihuje n'izindi mbuga zirimo nka Tik Tok, Facebook, X, Instagram
n'izindi zinyuranye.
Ku mwanya wa Gatanu mu bahanzi bakurikirwa cyane harimo Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben. Uyu muhanzi akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko muri iki gihe ari i Kigali.
Bigaragara ko yafunguye Youtube ye ku wa 26 Nzeri 2015,
ayandikisha muri Amerika. Afite aba-Subscribers ibihumbi 317. Ni mu gihe hariho
ibihangano 15 bimaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 41,552,818. Urubuga rwe
yanaruhuje n'izindi mbuga nka Facebook, Instagram, X n'izindi.
Meddy ari ku mwanya wa mbere aho Youtube ye ikurikirwa
n'abantu barenga Miliyoni 1.3
Bruce Melodie ari ku mwanya wa Kabiri aho Youtube ye
ikurikirwa n'abantu ibihumbi 610
Chriss Eazy ufashwa na Junior Giti ari ku mwanya wa Gatatu aho afite 'Subscribers' ibihumbi 359
Juno Kizigenza ari ku mwanya wa Kane aho afite
aba-Subscribers ibihumbi 337
The Ben ari ku mwanya wa Gatanu aho akurikirwa n'abantu
ibihumbi 317
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NIYO NDIRIMBO'
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SOWE'
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SEKOMA'
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IGITANGAZA'
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NI FOREVER' YA THE BEN
TANGA IGITECYEREZO